Submitted by ciurce on
Nitwa Ishimwe Bugabo Aime Victoir izina ry`igishinwa ni Lu Feixuan. Iyi ninkuru ivuga urugendo rwanjye niga Igishinwa. Mu mwaka wa 2012 ubwo twigishwaga ubumenyi bw’isi na Rurangwa Ladisilas nigaga umwaka wa kabiri w` amashuli y`isumbuye, yageze kugihugu cy`ubushinwa maze agitindaho atubwirako ari igihugu cyateye imbere cyane, bitewe nuko abashinwa ari bantu bakunda gukora cyane batitaka ku masaha ikindi bakaba ari abahanga mwikorana buhanga rihambaye.
Akimara kutubwira ibyo, numvise nishimye cyane bitavugwa umunezero uransaga kuko nkiri umwana numvaga nshaka kuzaba umuhanga mwikorana buhanga. Kuv`ubwo nahise ngira inyota yo kumenya uburyo abashinwa babaho, nashakishije kuri murandasi ibintu bitandukanye gusa nahise nkuraho izina ry`akabyiniriro rya bashinwa niyita Jiang Yang, nagirango nisanishe nabo. Abambazaga impamvu nababwiragako nshaka kugira ubwenge n`umurava by` abashinwa kuva ubwo batangiye kunyita umushinwa jiang yang mbega ukuntu byanezezaga weee!
Icyo nakoraga cyose nabafatiragaho urugero, nkanshyiramo umwete nkakora cyane kugirango nzagere kundoto zanjye. Yewe nakomeje gushaka kumenya byinshi kuri bo ngo nanjye nge mbikora najegusanga bakunda imikino njyarugamba mu kwidagadura. Ubwo nanjye nahise nyikunda nkajya nyikina kuva ubwo. Film narebaga zarizabashinwa mbabwije ukuri abo twiganaga banyitaga mushinwa bikanezeza cyane mbese urabyumva nawe!
Reka nihute, twaje gukora ikizamini cya leta icyiciro rusange mbega ukuntu cyarigikomeye wee! Gusa ntibyatinze amanota yarasohotse nsanga nabaye uwambere mu kigo, ubwo inkuru yahise iba kimomo ngo wamushinwa jiang yang niwe wabaye uwambere, aho nari murugo abantubenshi barampamagaye bati ” jiang congratulation koko urumushinwa pe!”, sinzi ko wabyiyumvisha uburyo nari nishimyemo bitewe nuko mubampamagaye harimo n`abarimu banyigishaga. Nabo baje kumenyako nihaye izina ry`igishinwa ariryo jiang yang nuko bahise bambaza impamvu naryiyise nabasubije ngira nti” nifuje kuzaba umuhanga mwikorana buhanga namenyeko abashinwa ari abahanga muribyo. Niyo mpamvu nabafatiyeho urugero nisanisha nabo nkakora cyane ndetse niha izina ryabo, yewe nakinnye nimikino njyarugamba kugirangonkunde imico yabo yose”, mwarimu yarishimye cyane maze antera imbaraga nyinshi. Ikindi kintu cyanshimishije cyane nuko aribwo bwa mbere narimbaye uwambere, noneho nkamuba kuko niganaga imikorere y`abashinwa mbese byari umunezero kuri njye, umubyeyi wanjye n`abavandimwe.
Nuko igihe cyaje kugera njya gufata ibyangomba aho nigaga icyiciro rusange, hitwaga I Runyombyi ni muri Nyaruguru, narahageze banyakirana urugwiro rwinshi mbese narimeze nk`umwami. Twaraganiriye biratinda buri wese yashakaga kumvugisha ariko umwanya ntiwakunda gusa umwe mubayobozi baho yambajije icyo ngiye gukomeza kwiga. Namubwiyeko bampaye kwiga ubukanishi rusange (GENERAL MECHANICS) muri IPRC WEST, yahise mbwira ati“waretse tukaguha ishuri ugakomeza kwiga hano ko byagufasha dore ko twigisha science”. Naramuhakaniye kuko numvaga ibyo bampaye aribyo bihura nibyo nifuzaga mu buzima, kuko natekerezagako ngiye kwiga gukanika ibintu byose nk`indege, imodoka, ubwato, imashini...n`ibindi byinshi, bitewe nuko nabonaga byarakorewe mubushinwa.
Byarangiye ngiye kwiga muri IPRCWEST ishami rya GENERAL MECHANICS, narahageze ndahakunda kandi nkomezanya umuhate n`imbaraga ahubwo nkomeza kubyongera mvuganti”nzabe umunyabwenge mwikorana buhanga nk `abashinwa”, narakomeje Nigana umuhate cyane abo twiganaga nababwiyeko nitwa jiang yang arizina ry`abashinwa nihaye kugirango ndusheho kubakunda kuko nabafataga nkicyitegererezo. Kuva ubwo bampamagaragajiang yang nabo bikanezeza cyane kuko bose bahitaga bantere imbaraga nyinshi ni nako nakomeje gukina imikino njyarugamba iyo nabaga nshaka kuruhuka.
Iminsi yakoje kwicuma maze ibizamini bya leta biraza turabikora bikomeye nk`amabuye, nabwo amanota yaje gusohoka nsanga nagize meza cyane kuko nari uwagatanu (5) mu Rwanda mubanyeshuri bigaga general mechanics. Byarandenze ndavuga nti “amaherezo nzagerakunzozi nagize nkiri muto”, ubuzima bwarakomeje, igihe cyo gusaba kaminuza cyarageze bambwirako ushaka kwiga cyane ibyikorana buhanga ajya muri UR-CST(UNIVERSITY OF RWANDA –COLLEGE OF SCIENCE AND TECHNOLOGY) kuruta uko yakomeza kwiga muri IPRC(INTEGRATED POLYTECHNICS REGIONAL CENTER) nibwo nahise mpitamo UR-CST. Narahageze nsanga hariConfucius institute bambwirako yigisha igishinwa k`ubuntu nahise niyandikisha kuko noneho numva inzozi zanjye zigiye kuba impamo, narishimye bitavugwa kubona amahirwe nkayo kandi narabyifuje mucyiciro rusange byabaye umunezero kuri njye.
Naje gutaha njyeze aho nabaga mbwira inshuti yanjye yigaga mu wa gatatu ko ngiye kwiga igishinwa, yaransubije ati” mwana wa mama! CST ntamikino ibamo uramutse wihaye ibintu byinshi amasomo azakunanira witahire” .yakomeje ambwira ko abantu baba barize imyuga mu mashuri y`isumbuye bakunda gutsindwa bagataha ati dore MATHS, PHYSICS,CHEMISTRY,COMPUTER PROGRAMMING birabananira bagataha. Nahise ngira ubwoba ariko ndavuga nti “gahunda nugukora nk ‘abashinwa” narize nimbaraga nyinshi n`umuhate mbona y`amasomo ndayatsinze gusa ntabwo icyogihe nize igishinwa ariko nahoraga mbitekereza ko ngomba kucyiga,mu wa mbere narahashoje neza nimuka mu wa kabiri naho amasomo arakara cyane gusa naho nakoranaga umwete mpava natsinze neza.
Imbarutso yatumye niga igishinwa noneho nkemere gufata umutwaro uremereye w`amasomo ya Mechanical Engineering niga nkashyiraho n`igishinwa, dore ko arinjye njye nyine ucyiga mwishuri iwacu,dusoza umwaka wa kabiri nagiye gusaba akazi kuri company y’abashinwa yitwa CCEC(CHINESE CONSTRACTION ENGINEERING COMPANY) nuko sanga abayobozi barigutanga akazi ariko uwabasemuriraga yafataga uwo ashaka agendeye kumaranga mutima ye, narinzi amagambo abiri y`igishinwa ariyo ni hao na mei you, iyomba[ nzi menshi narikwisabira akazi. Nibwo nahavaga nafashe icyemezo ndakuka cyo kwiga igishinwa, iminsi yarashize gake gake twaje gutangira umwaka wa gatatu mpita njyamo ndakiga, ubu mwishuri banyita mushinwa none bampaye izina LU FEIXUAN risimbura iryo nari nariyise JIANG YANG.Ubu maze kugenda nkimenya uko iminsi ishira nkaba mbona inzozi zanjye zigiye kuzaba impamo.
Naje kubibwira abo murugo ko niga igishinwa birabanezeza cyane nanababwirako nabafasheho icyitegererezo mubyonkora baraseka cyane, maze mpita mbabwirako umurava ngira aribo nywucaho kuko arabanyamurava, bakora cyane ariyo mpamvu njyerageza kubigana kuva mu mashuri y`isumbuye byatumaga ntsinda cyane.ibirenze ibi ndashimira cyane leta y`ubushinwa kuba yaradutekerejeho ikatwigisha,cyane cyane ndashimira abarimu abatwigisha igishinwa Imana ibahe umugisha utagabanije nka na shimira abanyeshuri twiganye ndetse n`abandi bose bamfashije mungeri zitandukanye kuko banteraga imbaraga nyinshi. Ubu nibanira numunezero nterwa nokuba narakunze ubushinwa aruko mbwumvise mu masomo none ubu nkaba mbasha kuvugana nabo tugasabana kandi mfite nikizere ko nzagera kubyora nifuje nkiri umwana.
作者简介:Ishimwe Bugabo Aime(中文姓名:江阳),曾为卢旺达大学科技学院学生,卢大孔院学员,现为中国土木公司(卢旺达)职员。