You are here

ubwambere ngera mu bushinwa

ubwambere ngera mu bushinwa

Byanditswe na MUGWIZA Nicolas

Ndi  umusore  w’imyaka  makumyabiri  n’itatu  (23)  wiga  igishinwa  kuri  kaminuza  y’uRwanda  ishuri  ryo kwigisha.Natangiye  kwiga  igishinwa  muri  Nyakanga 2014,biranshimisha  kwiga  igishinwa,ikintera  kwiga igishinwa ni uko nshaka kuzavugana n’abantu benshi ku isi kandi  abashinwa  bagize  ubwiganze  bw’abatuye  isi.Uramutse  ushoboye  kuvugana  n’abantu  benshi  ku  isi byatuma  ubasha  kugira  amahirwe  menshi  yo  kuzakira kandi ntamuntu ubyanga.

Impamvu nyamukuru  y’ihuriro  rya  2014 mpuzamahanga  ry’abanyafrika n’abanyaziya  yari ukwigisha abanyafrica n’abanyaziya igishinwa ndetse n’umuco w’abashinwa. Mugihe twamazeyo twize igishinwa ndetse  tunasura  ahantu  ndangamuco  ndetse  nyaburanga  hakurura  abakera  rugendo.  Ibi  byose  byari ukugirango  turusheho  kumenya  umuco  n’ururimi  by’abashinwa.  Twasuye  ahantu  henshi,  ariko  aho twabanje hari ahaba inyamaswa mu mujyi wa Chongqing, twabonyeyo inyamaswa zitandukanye zirimo izwi  cyane  ku  isi  yitwa  “Panda”  ariko  twabonyeyo  ingwe,  intare,inzoka  n’ubwoko  butandukanye bw’inyoni.Nyuma  yo    kureba  inyamaswa  twahise  tujya  ku  musozi  wa  “NAN”  ufite  inyubako  ku gasongero kawo ifite ubusitani bw’akataraboneka,ndakubwiza ukuri byari biryoheye amaso.  Twavuye ku  musozi  wa  “NAN”  tujya  kureba  ijoro  rya  Chongqing,  ibyo  nahaboneye  nk’  umuntu  wize amashanyarazi muri kaminuza nabyita  “imurika  ry’akataraboneka” iyo uhari ubanza gushidikanya ko aho uri koko uhari cyangwa uri mu nzozi.

Ibyo twabonye aho twabanje byari nk’itangiriro kuko mu byukuri ntacyo twari bwabone.Aho twageraga hose  wasangaga  buri  umwe  twari  kumwe  yarabaga  afotora.  Umunsi  wakurikiyeho  twasuye  ahitwa“Bishan  Wetland  Park”.  Amasomo  y’igishinwa  twize  abiri  muri  yo  yari  umwihariko,  rimwe  ryari ugukata impapuro ibi bikaba ari ubugeni mu byukuri burimo ubuhanga bukomeye,irindi ryari uguteka icyayi  mu  buryo  gakondo.  Twasuye  n’umujyi  wa  kera  “CIQIKOU”,  tukigerayo  batubwiye  ko nitwifotozanya n’abantu baho bazaduca ¥5 angana na Rwf 500, gusa ibyabaye byari bitandukanye kuko aritwe ahubwo twayabishyuje.
Twanasuye  “DAZU  GROTTOES”  hagizwe  ahantu  ndangamurage  h’isi  na  UNESCO,twahigiye amateka  y’idini  ry’abashinwa  ry’ababuda  amaze  imyaka  isaga  5000.Ahandi  twasuye  hitwa “HONGYADONG”,  nyuma  yaho  twasuye  ahantu  mubyukuri  kubera  ukuntu  ari  heza  ntiwashobora kubona ijambo ryasobanura ubwiza bwaho, niho hantu twasuye njye nemeza ko haruta ahandi hose,
hakaba  hitwa    “CHONGQING  GARDEN  EXPO”.Ibyambayeho  nkihagera  ni  uko natekerezaga  y’uko naba nageze mu ijuru cyangwa se nkaba ndi muri firime.  Hari  ubusitani bwiza, amazi atemba ndetse n’ibishushanyo by’akataraboneka.Nahavuye mvuga ko nzahasubira mu kwezi kwa buki kwanjye.    Ahantu hanyuma  twasuye hitwa “Three Gorges museum”  na  “the  people’s Auditorium”.
Igihe namaze mu bushinwa nigiyeyo guha agaciro umuco,nigiyeyo ko twe abanyafurika tugifite byinshi byo gukora ndetse n’ibyo kwigira ku bushinwa,tukaba twakwiye gushaka igisubizo cy’iki kibazo  “  ni gute twakwigira  ku Bushinwa?  ”  Nkaba nsoza nshimira Confucius  institute yampaye amahirwe yo kujya mu  bushinwa  kwiga  umuco  w’abashinwa  n’ururimi  rw’igishinwa,  By’umwihariko  ndashimira  leta y’uBushinwa n’iy’uRwanda umubano bikomeje kugirana.