Submitted by ciurce on
ubwambere ngera mu bushinwa
Byanditswe na MUGWIZA Nicolas
Ndi umusore w’imyaka makumyabiri n’itatu (23) wiga igishinwa kuri kaminuza y’uRwanda ishuri ryo kwigisha.Natangiye kwiga igishinwa muri Nyakanga 2014,biranshimisha kwiga igishinwa,ikintera kwiga igishinwa ni uko nshaka kuzavugana n’abantu benshi ku isi kandi abashinwa bagize ubwiganze bw’abatuye isi.Uramutse ushoboye kuvugana n’abantu benshi ku isi byatuma ubasha kugira amahirwe menshi yo kuzakira kandi ntamuntu ubyanga.
Impamvu nyamukuru y’ihuriro rya 2014 mpuzamahanga ry’abanyafrika n’abanyaziya yari ukwigisha abanyafrica n’abanyaziya igishinwa ndetse n’umuco w’abashinwa. Mugihe twamazeyo twize igishinwa ndetse tunasura ahantu ndangamuco ndetse nyaburanga hakurura abakera rugendo. Ibi byose byari ukugirango turusheho kumenya umuco n’ururimi by’abashinwa. Twasuye ahantu henshi, ariko aho twabanje hari ahaba inyamaswa mu mujyi wa Chongqing, twabonyeyo inyamaswa zitandukanye zirimo izwi cyane ku isi yitwa “Panda” ariko twabonyeyo ingwe, intare,inzoka n’ubwoko butandukanye bw’inyoni.Nyuma yo kureba inyamaswa twahise tujya ku musozi wa “NAN” ufite inyubako ku gasongero kawo ifite ubusitani bw’akataraboneka,ndakubwiza ukuri byari biryoheye amaso. Twavuye ku musozi wa “NAN” tujya kureba ijoro rya Chongqing, ibyo nahaboneye nk’ umuntu wize amashanyarazi muri kaminuza nabyita “imurika ry’akataraboneka” iyo uhari ubanza gushidikanya ko aho uri koko uhari cyangwa uri mu nzozi.
Ibyo twabonye aho twabanje byari nk’itangiriro kuko mu byukuri ntacyo twari bwabone.Aho twageraga hose wasangaga buri umwe twari kumwe yarabaga afotora. Umunsi wakurikiyeho twasuye ahitwa“Bishan Wetland Park”. Amasomo y’igishinwa twize abiri muri yo yari umwihariko, rimwe ryari ugukata impapuro ibi bikaba ari ubugeni mu byukuri burimo ubuhanga bukomeye,irindi ryari uguteka icyayi mu buryo gakondo. Twasuye n’umujyi wa kera “CIQIKOU”, tukigerayo batubwiye ko nitwifotozanya n’abantu baho bazaduca ¥5 angana na Rwf 500, gusa ibyabaye byari bitandukanye kuko aritwe ahubwo twayabishyuje.
Twanasuye “DAZU GROTTOES” hagizwe ahantu ndangamurage h’isi na UNESCO,twahigiye amateka y’idini ry’abashinwa ry’ababuda amaze imyaka isaga 5000.Ahandi twasuye hitwa “HONGYADONG”, nyuma yaho twasuye ahantu mubyukuri kubera ukuntu ari heza ntiwashobora kubona ijambo ryasobanura ubwiza bwaho, niho hantu twasuye njye nemeza ko haruta ahandi hose,
hakaba hitwa “CHONGQING GARDEN EXPO”.Ibyambayeho nkihagera ni uko natekerezaga y’uko naba nageze mu ijuru cyangwa se nkaba ndi muri firime. Hari ubusitani bwiza, amazi atemba ndetse n’ibishushanyo by’akataraboneka.Nahavuye mvuga ko nzahasubira mu kwezi kwa buki kwanjye. Ahantu hanyuma twasuye hitwa “Three Gorges museum” na “the people’s Auditorium”.
Igihe namaze mu bushinwa nigiyeyo guha agaciro umuco,nigiyeyo ko twe abanyafurika tugifite byinshi byo gukora ndetse n’ibyo kwigira ku bushinwa,tukaba twakwiye gushaka igisubizo cy’iki kibazo “ ni gute twakwigira ku Bushinwa? ” Nkaba nsoza nshimira Confucius institute yampaye amahirwe yo kujya mu bushinwa kwiga umuco w’abashinwa n’ururimi rw’igishinwa, By’umwihariko ndashimira leta y’uBushinwa n’iy’uRwanda umubano bikomeje kugirana.